CREAM LAND ACADEMY
Ejo hazaza heza kuri bose

Abo turi bo
Ku bijyanye natwe
Inkuru yacu
Mu gihe cy'imyaka irenga 8, Cream Land Academy yihaye intego yo gutanga uburezi bwihariye kandi butegurira abanyeshuri kuzaba ingirakamaro mu buzima bwabo bwose.
Murakaza neza ku rubuga rwemewe rwa Cream Land Academy.
Twiyemeje gutanga ibikwiriye byose mu burezi n'uburere bw'abanyeshuri. Urubuga rwacu rutanga amakuru yuzuye ku byerekeye gahunda zacu, abakozi, n'ibikoresho. Sobanukirwa byinshi byiza byerekeye ishuri ryacu.


HATANGIMANA Cyprien
Umuyobozi w'ishuri
Ubutumwa bw'Umuyobozi w'Ishuri
"Murakaza neza mu muryango mugari wa Cream Land Academy. Nk'umuyobozi w'ishuri, Nejejwe no guha ikaze abanyeshuri bacu bose, ababyeyi, ndetse n'abashyitsi. Ishuri ryacu ryiyemeje guteza imbere uburezi n'uburere bw'abanyeshuri mu masomo ndetse ny'imyitwarire myiza kuri buri mwana. Binyuze mu itsinda ryacu rishoboye na gahunda zishishikaje, tugamije kubaha serivise zinoze kandi zihuta."

Icyerekezo cyacu & Indangagaciro
Muri Cream Land Academy, twimakaza indangagaciro zikurikira:
Inshingano zacu
Gutoza no kwigisha abanyeshuri bazubaka ubukungu bukomeye n'iterambere ry'igihugu cyacu ndetse no hanze yacyo kugirango babe hejuru kandi hejuru cyane.
Icyerekezo cyacu
Kurema abanyeshuri b'abahanga kandi bamurika bazubaka ejo hazaza heza.
Icyivugo cyacu
Ejo hazaza heza kuri bose.
Amateka Yacu
Umurage w'Indashyikirwa
Ishuri rya Cream Land Academy ryashinzwe mu 2018, ryatangiye ari ishuri rito rifite abanyeshuri 50 gusa kandi rifite icyerekezo cyo guteza imbere uburezi. Abashinze ishuri ryacu bizeraga ko buri mwana akwiye kubona uburezi bufite ireme haba mu kugira ubwenge n’imico myiza.
Uyu munsi dufite abanyeshuri barenga 600 kuva mu cyiciro cy’incuke kugeza mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza. Ishuri ryacu rifite ibyumba by’amashuri bigezweho, Icyumba cya mudasobwa, isomero n’ibikoresho bya siporo.
Mu rugendo rwacu rwose, twakomeje kwiyemeza gukurikiza amahame y’ibanze yacu mu gihe dukomeza guhanga udushya kugira ngo duhuze n’ibyo abanyeshuri bose bakeneye.



9 +
Dufite inararibonye irenga imyaka 9
600 +
Abanyeshuri basaga
Indangagaciro zacu
Ibyo Dushingiraho
Impuhwe
Duteza imbere impuhwe n'ubugwaneza muri buri mibanire.

Intsinzi
Duharanira kugera ku tsinzi yo hejuru mu burezi.


Umuryango mugari
Twubaka ubufatanye bushyitse hagati y'abanyeshuri, ababyeyi n'abarezi.
Ubunyangamugayo
Dukorana ubunyangamugayo Inshingano zacu zose.

Udushya
Twemera uburyo bwo kwigisha bushingiye ku guhanga udushya n'ikoranabuhanga

Ubudasa
N'ubwo ishuri ryacu ritabogamiye ku idini iryo ari ryo ryose, duha agaciro kandi tukubaha amadini yose n'iyobokamana rya Gikirisitu.



Cream Land Academy
Guteza imbere ubwenge bw'urubyiruko no kubaka abayobozi b'ejo hazaza binyuze mu burezi bufite ireme n'iterambere rusange.
